Ibimenyetso byakwereka ko umuntu agufitiye ishyari n’icyo wakora
.webp)
Please Contact me on+250 783 494 542 Ishyari ni ikintu kigaragara mu mibanire y’abantu, aho umuntu ashobora kugirira mugenzi we ishyari kubera intambwe yateye mu buzima, impano afite, cyangwa amahirwe yamugwiririye. Ishyari umuntu akugirira rishobora kukugiraho ingaruka mbi niba utabashije kubimenya no kubicungira hafi. Ibimenyetso byakwereka ko umuntu agufitiye ishyari Anenga buri kintu cyose ukora Iyo umuntu agufitiye ishyari, akenshi ahora agutuka cyangwa akuvuga nabi, kabone n’ubwo waba wakoze neza. Ntazigera agushima cyangwa ngo akwifurize ibyiza. Akunyura inyuma akuvuga nabi Umuntu ugufitiye ishyari ntazagaragaza urwango rwe ku mugaragaro, ahubwo azajya akuvuga nabi mu ibanga, agashaka kukwangiriza izina cyangwa gusebya ibyo ukora. Arishima cyane iyo wagize ibibazo Iyo wagize ibyago cyangwa ibibazo, umuntu ugufitiye ishyari aba ameze nk’unyuzwe n’ibyago byawe. Ashobora no kugerageza kubikwirakwiza no kubishyigikira. Aragukopera cyangwa agashaka ...