Mugore, Mukobwa! Uri uw' agaciro ntagereranwa...
![]() |
Contact me on+250783494542 |
Kwiyakira no Kwishimira Uwo Uri we
Hari igihe mu buzima umuntu yisanga ashidikanya ku gagaciro afite, aho atangira kwibaza niba koko ari uwo yagakwiye kuba we. Iki ni ikibazo cy’ubuzima busanzwe, kirushaho gukomera bitewe n’uburere, imibereho, umuco cyangwa se ibyo umuntu yanyuzemo. Akenshi, izi mpungenge zitangira kare mu buto bwacu: Ndibuka ko tukiri abana twifuzaga kuba abahungu, maze bakatubwira ko byakunda ari uko gusa turaye mu isekuru😄😄😄. Twifuza kugira ibindi bintu cyangwa se tukifuza impinduka mu mibereho yacu.
Iyo tuzirikanye ibihe twagize tukiri abana, twabonaga ubuzima mu ishusho itandukanye n’iyo tubona ubu. Hari ubwo twatekerezaga ko ibirenzeho ari byo biduha agaciro, tukifuza ibidashoboka, nko kuba umuntu yakwihindura undi cyangwa kugira ubuzima butandukanye n’ubwo afite. Ariko uko tugenda dukura, tumenya byinshi bitugirira akamaro, bikatwongerera ubwenge n’ubushishozi, bikadufasha kumenya ukuri ku buzima.
Kumenya agaciro kawe
Kimwe mu bintu by’ingenzi umuntu akwiye gusobanukirwa ni uko buri wese afite agaciro ke, akaba yararemwe nk’uko ari ku bw’impamvu ifite icyo isobanuye. Nta muntu usa n’undi mu buryo bwuzuye, ndetse n’abana b’impanga bafite itandukaniro ryihariye. Gukura bisaba kumenya ko uri umwihariko, ko nta wundi muntu ushobora kuba wowe. Niwumva utangiye gushidikanya ku gaciro kawe, ni byiza kwibuka ko buri muntu wese afite umwanya we mu buzima kandi ko uruhare rwe runini agira mu buzima rudaterwa n'uko asa n’abandi, ahubwo ruva k'umwihariko we.
Gukora ibyo ushoboye no kwemera gufashwa
Ntawe uvuka azi byose kandi ntawe ushobora byose wenyine. Uko tugenda dukura, tugira amahirwe yo guhura n’abandi, tukiga, tukavoma ubumenyi butandukanye. Ibi bidufasha kubona ko tudakwiye kwigereranya n’abandi, ahubwo dukwiye gukora uko dushoboye tukagera ku cyiza twifitemo. Gufashwa ntibisobanura ko udashoboye, ahubwo ni uburyo bwo kwagura ubushobozi bwawe. Ibi nubikurikiza mu buzima bwawe bwose, haba mu kazi ndetse n'i Muhira, ubuzima buzakuryohera, ntabwo uzaremererwa n' inshingano zirenze ubushobozi bwawe.
Kwishimira ubuzima
Ubuzima ni impano, kandi uko bumeze kose, buri munsi tugomba kubwakira nk’amahirwe adasanzwe. Dushobora kunyura mu bihe bitoroshye, inshingano, tukagira imbogamizi, ubukene, kurwara n'ibindi. Ariko iyo umuntu yibanze ku byiza biri mu buzima bwe, bimufasha gutera imbere no kugira ibyishimo. Guhora wicuza cyangwa ugereranya ubuzima bwawe n’ubw’abandi bishobora gutuma wibagirwa ibyiza bifatika ufite.
Mu gusoza, twese tugira ibihe tugeramo tukibaza niba turi abo twagakwiye kuba bo."Tukibaza ngo mbese ubuzima ntibwari kunyorohera iyo nza kuba ndi umugabo/umugore?"Ariko igisubizo gihoraho ni uko buri wese afite agaciro mu mwanya we. Twakire uko turi, dukore ibyo dushoboye, twemere gufashwa, kandi twishimire ubuzima!
NDABAKUNDA
Antoinette NDACYAYISENGA
BScN candidate
![]() |
andacy1983@gmail.com |
Comments
Post a Comment