Bitekerezeho neza: Gushinga Urugo si umukino.
Gushinga urugo ni kimwe mu byemezo bikomeye umuntu afata mu buzima bwe. Ni intambwe ihindura byinshi, si iby’umunsi umwe, ahubwo ni urugendo rusaba urukundo, ubwitange, n’ubushishozi. Gusa, abantu bamwe bashinga ingo bitewe n'impamvu zidahwitse, bikaba isoko y’amakimbirane, agahinda, ndetse bikaba byagenze n'aho zisenyuka. Reka turebe impamvu zidahwitse zituma bamwe bashinga ingo n’ingaruka zabyo. 🔹 1. Gushinga urugo kubera igitutu cy’imiryango cyangwa inshuti Ese wigeze wumva aho umusore cyangwa inkumi babwirwa amagambo nk'aya ngo: “urakuze”, “abavandimwe bawe bose barashatse”, cyangwa “urabura iki?” "Ko utatweteka umuntu se?" N'abandi nkayo? Dore ingaruka ayo magambo abagiraho: Umuntu yinjira mu rugo atiteguye, ataramenya icyo urukundo nyakuri rusaba. Benshi bibaviramo kurambirwa vuba, kumva babujijwe ubwisanzure cyangwa amahoro. 🔹 2. Gushinga urugo kubera gutinya gusigara nyamara utarabonye uwo ukunda by’ukuri Abantu bamwe bashaka uwo babana bitewe n’uk...