MPANDESHATU Y’URUPFU KU ISURA — Ibyo benshi batazi kandi ari ingenzi cyane mu kwita ku ruhu.
🧴✨ MPANDESHATU Y’URUPFU KU ISURA — Ibyo benshi batazi kandi ari ingenzi cyane mu kwita ku ruhu.
Hari agace k’isura abantu benshi batajya bamenya neza uko kagira uruhare rukomeye ku buzima bwabo — ariko abahanga mu ruhu (dermatologists) bita “Triangle of Death” cyangwa Mpandeshatu y’urupfu.
Ni iki ?
👉 Ni ako gace k’isura gashushanya mpandeshatu, kuva hagati y’amaso, kugeza ku mpande zombi z'umunwa no munsi yawo.
Naho se kuki byitwa impandeshatu y’urupfu? 😳
👉 Muri ako gace, imitsi (veins) itwara amaraso iyajyana mu bwonko itanyuze ahandi. Ibi bivuze ko iyo ukanze, utonoye, cyangwa ugakandakanda agaheri muri ako gace — nka pimples (boutons), blackheads, cyangwa boils, mikorobe zishobora kwinjira mu maraso zikagera mu bwonko, bigatera infection nyinshi zikomeye nka Mugiga(meningite) cyangwa izindi ndwara zifata sinus(cavernous sinus thrombosis).
Niyo mpamvu…
💡 Ntugakande cyangwa ngo utonore uduheri cyangwa urundi tuntu turi muri ako gace!
💡Koresha isuku, ibikoresho byizewe, kandi umenye igihe cyo kujya kwa muganga: ni ingenzi cyane.
👉 Guhindura uburyo wita ku isura yawe, ukamenya ibice byayo, ni kimwe mu bituma kwita ku ruhu rwawe biba nta makemwa, atari ukurangiza umuhango gusa.
Antoinette NDACYAYISENGA AN, BScN candidate

Yego ibyo nukuri kubera ko nigeze kumena agaheri hafi y'izuru maze nagira ngo ndyame nkumva nsa nuri guhanuka mu rwobo Kandi nkumva isura yanjye yabaye nki kintu kitagira ishusho aho nkoze hose hari gukandika nka Ballon itarimo umwuka numvishe ibi mpita mbihuza, murakoze kubwinama zanyu
ReplyDeleteMurakoze cyane Ku bw' ubuhamya muduhaye. Mugubwe neza!
Delete