Suzuma uruhu rwawe
![]() |
Please contact me on+250783494542 |
Ibimenyetso bishobora kukwereka ko uruhu rwawe rufite ikibazo harimo ibi bikurikira:
1. Kumererwa nabi: Iyo uruhu rutameze neza cyangwa ukabona ko rufite imyivumbagatanyo, nka za taches zitukura cyangwa z'umukara, ni ikimenyetso cy’uko hari ikibazo.
![]() |
Please contact me on+250783494542 |
2. Gusaza mbere y’igihe: Iyo ubona iminkanyari cyangwa ibindi bimenyetso by’ubusaza ku ruhu bikiri kare, bishobora kuba ari ikimenyetso cyo kubura gukurikirana neza uruhu, ingaruka z’imirasire y’izuba, cyangwa ibindi bibazo bifitanye isano n’imirire.
3. Uruhu rwumagaye cyane: Iyo uruhu rufite ibimenyetso byo kumagara birenze urugero ndetse nko kutoroha cyangwa kugira utwenge, hari igihe biterwa no kubura amazi mu mubiri cyangwa gukoresha amavuta mabi.
![]() |
Please contact me on+250783494542 |
4. Ibishishi n’amabara: Kugaragara kw’ibishishi byinshi, ibisebe, cyangwa amabara bidashira ku ruhu bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uruhu rwawe rufite ikibazo cy’imyanda cyangwa impinduka mu miterere y’uruhu.
5. Kugira amavuta menshi cyane cyangwa kubura amavuta burundu: Iki ni ikimenyetso cy’uko uruhu rwaba rufite ikibazo mu kwigabanya kw' amavuta. Uruhu rukabije gucana cyangwa gusaza ni kimwe mu bimenyetso.
Icyo wakora ngo urusane cyangwa urwiteho neza:
1. Kwita ku isuku y’uruhu: ita ku isuku y’uruhu rwawe buri munsi, ujye ukoresha amavuta yagenewe uruhu rwawe yemewe kandi yujuje ubuziranenge.
2. Kunywa amazi ahagije: Amazi ni ingenzi cyane ku buzima bw’uruhu kuko afasha mu gusukura no gutuma uruhu rworohera.
3. Kurya indyo nziza: Kurya ibiryo bifite intungamubiri nk’imbuto n’imboga bifasha uruhu guhorana itoto.
4. Kwikingira imirasire y’izuba: Jya ukoresha amavuta yo kwisiga arinda uruhu imirasire y’izuba, byibuze SPF 30.
5. Kwivuza iyo ubona ibibazo bidakira: Niba uruhu rwawe rugaragaza ibibazo bidakira cyangwa bigaruka kenshi, ni byiza kugisha inama umuganga w’uruhu (dermatologue).
Ushobora gukora ibi byose ugashyiraho gahunda yo kwita ku ruhu rwawe, ukareba uko bigenda bihindura imimerere y’uruhu rwawe.
Antoinette NDACYAYISENGA CEO ABH,RN canditate
Comments
Post a Comment